Rubavu: Uwiyitiriraga Urwego rwa Leta akambura abaturage yatawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo wiyitiriraga urwego rw’ubugenzacyaha akaka amafaranga abacuruzi bo mu gasanteri ka Byahi gaherereye  mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu. 

Uyu mugabo ufite imyaka 30 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2019, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’igikorwa kizwi nka “Usalama” cyo kurwanya no gukumira abacuruza magendu ndetse n’ibitujuje ubuziranenge.

Uyu ngo yakaga abacuruzi amafaranga ababwira ko akorera RIB akabatera ubwoba ko nibatayamuha ahamagara ruriya rwego na Polisi baze gufata ibicuruzwa byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police Emmanuel Kayigi avuga ko uriya mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kubona ko ashobora kuba ari umunyacyaha wiyitirira urwego adakorera.

CIP Kayigi avuga ko uriya yagendaga abwira abaturage ko akorera urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi kandi ko azi neza ko bacuruza ibicuruzwa bya magendu ngo buri mucuruzi  amuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo adahamagara bagenzi be cyangwa abapolisi.

Yagize ati: “Yaragendaga akiyitirira umwe mu bakozi ba RIB bakorera kuri sitasiyo ya Gisenyi yereka abo bacuruzi ikarita y’impimbano. Abaturage kubera ko bari banasobanukiwe iki gikorwa cya ‘Usalama’ abagikora n’uko bagikora, niko guhita bihutira kubimenyesha Polisi.”

Yakomeje agira ati “Uriya mugabo yafashwe amaze kwaka umucuruzi ibihumbi icumi ariko hari n’abandi bagiye kuyamuzanira. Abaturage bakibibona bamugizeho amakenga baramufata bamujyana ku Kagari ka Byahi bahita batabaza arafatwa.”

Kugeza ubu uriya mugabo yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 279 ivuga ko  umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here