Umuyobozi w’Ishuri ukekwaho guhatira abana kuyoboka idini yatawe muri yombi


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.

Ibi bibaye nyuma y’ikiganiro mu mashusho ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri bo muri College Adventiste de Gitwe bagiranye na ’Afrimax TV’.

Icyo kiganiro cyanagaragayemo umuhango wo kubatiza abanyeshuri bemeye kuyoboka idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter,

RIB yavuze ko ibyo uyu muyobozi w’ishuri akekwaho bihabanye n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kandi rwanaboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’Abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini, rusaba abayobozi b’amashuri kubahiriza ubwo burenganzira.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here