Ruswa, kimwe mu bibazo bikomeje kumunga iterambere n’ireme ry’uburezi mu Rwanda – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa bukorwa n’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-RW), bwagaraje ko bimwe mu bibazo bikomeje kuba inzitizi ku iterambere n’ireme ry’uburezi mu Rwanda harimo n’ikibazo cya ruswa.

Ubu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Bribery index (RBI) bwakozwe muri 2020 bwashyize mu majwi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Ikigugu cy’Uburezi (REB) n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ko ugiye gusabayo serivisi aba afite ibyago (likelihood) bingana na 3.57% byo kuba yakwakwa cyangwa agatanga ruswa.

Mu mashuri ya kaminuza naho ngo ibi byago byo guhura na ruswa biri ku kigero cya 3.85% mashuri y’ubumenyingiro (TVET) ni 3.57%, mu mashuri yisumbuye ni 1.82%, mu gihe mu mashuri abanza iki kigereranyo kiri kuri 1.51%.

MINEDUC, HEC, REB biri ku rutonde rw’ibigo aho ababigana bahura na ruswa

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri 2020, Abanyarwanda bangana na 19.2% batanze cyangwa bakaka ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Zimwe mu nzego abaturage bavuga ko bahaye cyangwa zabasabye ruswa kurusha izindi ni Polisi (Ishami ryo mu muhanda) aho ababajijwe mu bushakashatsi 12% bavuze ko batanze ruswa. Urwego rwa kabiri ni urwego rw’abikorera aho ruswa iri ku kigero cya 7%.

Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi wabaye ku wa 28 Mutarama 2020, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa TI-Rwanda yavuze ko kimwe mu bibazo bibangamiye urugamba rwo kurwanya ruswa mu Rwanda harimo kuba abatanga amakuru ku byha bya ruswa bakiri bake, ngo kuko nk’umwaka ushize 88.1% batigeze batanga amakuru ku byaha bya ruswa bari bamenye.

Yagize ati: “Bigaragara ko ikigero cyo gutanga amakuru kuri ruswa kikiri hasi. Niyo mpamvu inzego bireba n’abafatanyabikorwa bakwiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga amakuru. Ni ngombwa kandi ko abatangamakuru kuri ibi byaha bya ruswa bizezwa ko umutekano wabo uzacungwa neza.”

Muri iyi raporo kandi byagaragajwe ko ingamba n’imbaraga leta yashyiraga mu guhangana na ruswa zishobora kuba zaragabanutse mu waka wa 2020. Uku kudohoka ngo ahanini kwatewe nuko imbaraga nyinshi zashyizwe mu guhangana no gukumira icyorezo cya Covid-19.

Ku bwa Albert Rwego Kavatiri, Umuyobozi Ushinzwe Progaramu muri TI-Rwanda, ngo ni ngombwa ko guhangana na Covid-19 bidakwiye gusigana gutuma imbaraga zishyirwa mu gukumira ruswa zigabanuka.

Ati: “Iki cyorezo cya Covid-19 gishobora kuba intandaro y’ibyuho ruswa. Ni ngombwa ko muri ibi bihe abaturage bakomeza kwigishwa kandi itangazamakuru n’imiryango ya sosiyete sivile ikabiriramo uruhare.”

Muri 2020, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko inzego zibanze arizo zahawe ruswa nyinshi (mu mafaranga) kuko zihariye 74.37% y’agaciro ka ruswa yatanze. Inzego zibanze zakiriye 14,288,500 Frw mu gihe muri rusange ruswa yatanzwe ingana na 19,213,188 Frw.

Mu gihe TI-RW yamurikaga ubu bushakashatsi kandi hamuritswe Ubushakashatsi mpuzamahanga bukorwa na Transparency International ku rwego rw’Isi buzwi nka Corruptions Perceptions Index (CPI). CPI 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku isi mu bihugu bifite ikigero cya ruswa kiri hasi, urwa kane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rwazamutseho imyaka itatu ku rwego rw’Isi ruvuye ku wa 51 muri 2019 ndetse amanota yarwo yiyongeraho inota rimwe (yavuye kuri 53 muri 2019 aba 54 muri 2020).

Muri afurika, u Rwanda rukurikira Seychelles, Botswana na Cabo Verde.

- Advertisement -