Menya Byinshi Ku Mwami Rudahigwa Watuye u Rwanda Kristu Umwami

Mutara wa gatatu Rudahigwa yatuye u Rwanda Krisitu umwami mu 1946

Umwami Mutara III Rudahigwa, ni we mwami watuye igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami mu muhango wabaye mu Kwakira mu mwaka wa 1946, uba iminsi itatu yikurikiranya kuva ku wa 26 kugeza ku  wa 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza ahazwi nka Christ Roi kuri ubu.

 Umwami Mutara III Rudahigwa ni muntu ki?

Mutara III Rudahiga, igikomangoma cy’Umwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Kankazi (Radegonde Nyiramavugo III Kankazi), yavutse mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 1911, avukira i Mwiya ya Nyanza, akarere gaherereye kuri ubu mu majyepfo y’u Rwanda.

Rudahigwa ni we mwami wa mbere wiyeguriye Kristu Umwami yakira inyigisho z’i Roma kandi yemera umubatizo wo ku gahanga, ahabwa izina rya Charles Léon Pierre ryatumye benshi baboneraho rimwe na rimwe bakamwita Charles Mutara III Rudahigwa.

Mu mwaka wa 1919, Rudahigwa yatangiye amashuri abanza mu kigo cy’abakoroni cyari giherereye i Nyanza, kigagamo abana b’ababyeyi bari bakomeye muri icyo gihe, nyuma muri 1924 agirwa umujyanama wa se, ndetse mu wa 1929 yegurirwa kuyobora intara yose.

Nyuma y’imyaka itatu gusa yeguriwe kuyobora intara, mu mwaka wa 1931 ku itariki ya 16 Ugushyingo, Rudahigwa yimye ingoma ahabwa izana ry’abami rya “Mutara”, akuye se Yuhi V Musinga wari umaze guhirikwa n’Ababiligi.

Rudahigwa yimye ingoma mu 1931

Ku wa 15 Ukwakira mu mwaka wa 1933, Mutara III Rudahigwa yashatse Nyiramakomali bamarana imyaka umunani baratandukana, nyuma y’umwaka umwe gusa batanye amusimbuza umugabekazi Rosalie Gicanda basezeranira imbere y’Imana ku wa 13 Mutarama 1942.

Iyi ngoma ya Rudahigwa yahuriranye n’ibihe by’inzara zateye mu gihugu hagati y’umwaka wa 1941 na 1945 harimo inzara ya Ruzagayura yabaye mu mwaka wa 1944-1945.

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze ku wa 25 Nyakanga mu mwaka wa 1959, agwa i Bujumbura aho yari yitabiriye inama yari yakoranyijwe n’abakoloni b’Ababiligi.

Rudahigwa amaze gutanga, umugabekazi Rosalie Gicanda yagumye mu Rwanda gusa na we urugendo rwe rurangira mu mwaka wa 1994, ubwo mu Rwanda habaga genocide yakorewe Abatutsi.

 

- Advertisement -