Sobanukirwa impamvu amenyo yawe ari umuhondo cyangwa afite irindi bara n’uburyo wabirwanya

Abantu bamwe usanga baterwa ipfunwe nuko amenyo yabo asa. Hari igihe umuntu aba arimo aganira n’undi, ugasanga avuga yipfutse ku munwa, cyangwa areba hirya kugira ngo uwo muntu atabona ko amenyo ye yamaze guhinduka umuhondo cyangwa harimo ibintu by’umukara.

Ni kenshi kandi abantu baseka ariko bagahita bigarura batarangije guseka kubera ko baba batinya ko undi yabacishamo ijisho ko amenyo yabo asa nabi.

Twifashishije imbuga nka Latrine na Colgate, reka turebere hamwe ibintu 10 bishobora kuba intandaro yo guhinduka kw’amenyo yawe akaba umuhondo.

1. Bishobora kuba ari uruhererekane rwo mu muryango wawe
Rimwe na rimwe kugira amenyo y’umuhondo bishobora kuba ari karande mu muryango. Niba ababyeyi bafite amenyo y’umuhondo, birashoboka ko abana babo na bo bayagira.

Ayo mabara nayo ashobora kugenda ahinduka akava ku muhondo akaba yaba umutuku n’ikigina, umututuku n’umuhondo, n’ayandi menshi.

2. Igice cy’iryinyo cya kabiri uturutse inyuma (Dentine)

Amenyo asa n’umuhondo mu gihe cyose igice cy’inyuma cy’iryinyo (Enamel) cyiba cyaragiye cyivaho cyikaba ari gito ku buryo igice kindi gikurikiraho (Dentine) ari cyo kibonerana urebeye inyuma.

Icyo gice cya Dentine gisa n’umuhondo cyangwa ikigina kandi kikaba kibamo imbere mu ryinyo. Iyo urebeye mu ndorerwamo ukabona umuhondo mu ryinyo ryawe birashoboka ko byaba byaratewe n’iyo mpamvu; ni ukvuga iyo kiriya gice cy’inyuma (Enamel) ari kinini, gitwikira kiriya cya Dentine ku buryo utabona ko iryinyo ari umuhondo.

3.  Gushiraho kw’ibice by’iryinyo

Uko ugenda ukura ninako amenyo yawe agenda asa n’umuhondo, kuko igice cy’inyuma cyayo kigenda kivaho kubera ko iyo urya ndetse unanywa hari aside ziva mu biryo zigatuma icyo gice kivaho ndetse no gukoresha amenyo uhekenya. Amenyo akenci ahinduka umuhondo bitewe nuko kiriya gice cyiba kigenda kivaho.

  1. Kunywa itabi

Iyo umuntu anywa itabi, Nicotine iba mu itabi isiga ku menyo ye ibintu bisa n’umuhondo ndetse n’ikigina. Iyi ni imwe mu mpamvu ushobora kureka itabi niba ushaka ko amenyo yawe aba urwererane.

  1. Ibyo turya

Ubwoko bw’ibiryo bwose butuma amenyo ahinduka ntabe asa nkuko yasaga.

Inyanya, ibirungo, n’imbuto zimwe na zimwe zisiga ibintu bifatira ku gice cy’inyuma cy’iryinyo. Na za Vinegar dukunze gukoresha cyane muri salade zisiga ibintu bitagaragara mu menyo yacu, bishobora kuba imvano yo gusa umuhondo kw’amenyo.

  1. Ibyo tunywa

Ikawa ndetse n’icyayi biri mu bintu bikunze gutuma amenyo asa n’umuhondo. Ariko na none Fanta, imitobe, inzoga n’ibindi nabyo usanga bituma amenyo yacu ahindura ibara.

  1. Imiti yo kwica za bacteria (Antibiotics)

Imiti yo mu bwoko bwa Tetracycline, iyo igeze mu ishinya ituma amenyo asa n’umuhondo.

Mu bushakashatsi bugiye butandukanye bwemeza ko iyo umubyeyi afashe iyo miti mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita cyangwa umwana agahabwa iyo miti mbere yuko agira imyaka 8, bishobora gutuma uwo mwana agira amenyo y’umuhondo ubuzima bwe bwose.

  1. Indwara yo kugira Fluoride nyinci mu menyo (Fluorosis)

Fluoride ni nziza ku menyo, ariko iyo ibaye nyinci ituma amenyo yawe azamo ibizinga by’umuhondo cyangwa ikigina.

Amazi arimo fluoride, umuti w’amenyo ndetse na fluoride yonyine wandikirwa na Muganga, aho niho fluoride ituruka.

Baza Muganga mu gihe ufite ikibazo nk’icyo, cyangwa niba umwana afata ku bintu twavuze haruguru.

  1. Impanuka

Kubera impanuka runaka yaba yibasiriye amenyo, ushobora gusanga iryinyo ryavunitse cya gice cy’inyuma ku ryinyo (Enamel) cyangwa kwangirika kw’imbere mu ryinyo. Ibyo bishobora gutuma iryinyo rigaragara nk’iririmo amaraso, icyo gihe bisaba ko Muganga w’amenyo ariwe uryitaho.

  1. Guhekenya amenyo
    Guhekenya amenyo ni igikorwa gikorwa akenci na kenci umuntu asinziriye ariko bigaterwa nuko uwo muntu afite ibintu byinci mu mutwe bituma adatuza. Iryo hekenya ryitwa Bruxism, ni indwara itari nziza kuri cya gice cy’iryinyo cy’inyuma (Enamel), kuko ituma cyorohera bikaba byarangira cyivuyeho burundu maze iryinyo rigahinduka umuhondo.

Mu gihe uhuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose ku menyo, wahamagara cyangwa ukandikira iyi nimero kuri WhatsApp +250727466464 

- Advertisement -